• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Numbers 22

Numbers 21 / Numbers 23

1 Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n'i Yeriko.

2 Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose.

3 Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n'ubwinshi bwabo, bakurwa umutima n'Abisirayeli.

4 Abamowabu babwira abakuru b'i Midiyani bati"None uyu mutwe uzarigata abatugose bose, nk'uko inka ikunuza ubwatsi bwo mu rwuri." Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe.

5 Atuma intumwa kuri Balamu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cy'ubwoko bwe zo kumuhamagara ati"Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.

6 Nuko ndakwinginze, ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukane mu gihugu, kuko nzi yuko uwo uhesha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume."

7 Abakuru b'i Mowabu n'ab'i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balamu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki.

8 Arababwira ati"Nimumare hano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire." Abatware b'i Mowabu barara kwa Balamu.

9 Imana iza aho Balamu ari iramubaza iti"Aba bantu muri kumwe ni abahe?"

10 Balamu asubiza Imana ati"Balaki mwene Sipori umwami w'i Mowabu, yantumyeho ngo:

11 dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati 'Ngwino ubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.' "

12 Imana ibwira Balamu iti"Ntujyane na bo. Ntuvume abo bantu kuko bahawe umugisha."

13 Mu gitondo Balamu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati"Nimwigendere musubire iwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana."

14 Abatware b'i Mowabu barahaguruka, basubira kuri Balaki baramubwira bati"Balamu yanze ko tuzana."

15 Balaki arongera atuma abandi batware baruta abo ubwinshi, babarusha n'icyubahiro.

16 Bajya kwa Balamu baramubwira bati"Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuza kumwitaba,

17 kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu."

18 Balamu asubiza abagaragu ba Balaki ati"Naho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n'itegeko ry'Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye.

19 None ndabinginze, namwe murare hano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira."

20 Imana iza aho Balamu ari nijoro iramubwira iti"Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora."

21 Mu gitondo Balamu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye y'ingore, ajyana na ba batware b'i Mowabu.

22 Uburakari bw'Imana bukongezwa n'uko yagiye, marayika w'Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe n'indogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we.

23 Indogobe ibona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balamu ayikubitira kuyisubiza mu nzira.

24 Marayika w'Uwiteka ahagarara mu muhora w'inzitiro z'amabuye, zigabanya inzabibu.

25 Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka yiyagiriza ku muhora, iwubyigiraho ikirenge cya Balamu, arongera arayikubita.

26 Marayika w'Uwiteka asubira inyuma ahagarara mu mpatanwa, hatari umwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso.

27 Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka, iryama igihetse Balamu. Uburakari bwa Balamu burakongezwa, ayikubita inkoni ye.

28 Uwiteka abumbura akanwa k'iyo ndogobe ibaza Balamu iti"Umpoye ki, kunkubita aka gatatu?"

29 Balamu arayisubiza ati"Nguhoye kunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe."

30 Indogobe ibaza Balamu iti"Sindi indogobe yawe ijya iguheka iteka, nkageza kuri uyu munsi? Hari ubundi nigeze kukugirira ntyo?" Arahakana ati"Oya."

31 Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balamu, abona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.

32 Marayika w'Uwiteka aramubaza ati"Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka.

33 Indogobe yambonye ikebanukira imbere yanjye ka gatatu, iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza."

34 Balamu abwira marayika w'Uwiteka ati"Nakoze icyaha kuko nari ntazi yuko uhagaritswe mu nzira no kuntangira. Nuko niba ureba ko ari bibi, reka nsubireyo."

35 Marayika w'Uwiteka abwira Balamu ati"Jyana n'abo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujya uvuga." Nuko Balamu ajyana na ba batware ba Balaki.

36 Balaki yumvise yuko Balamu aje, ajya kumusanganirira mu mudugudu w'i Mowabu uri ku mugezi wa Arunoni. Ni wo rugabano rw'igihugu cye, aho kigarukira.

37 Balaki abaza Balamu ati"Sinagutumiye agatitibiranyo? Ni iki cyakubuzaga kunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuza ukagira icyubahiro?"

38 Balamu asubiza Balaki ati"Dore noneho ndaje. Ariko hari ijambo na rimwe nshobora kuvuga ubwanjye? Ijambo ry'Imana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga."

39 Balamu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti.

40 Balaki atamba ibitambo by'inka n'iby'intama, acira Balamu na ba batware bari kumwe na we. Balamu agerageza kabiri kuvuma Abisirayeli, Imana imushyira mu kanwa amagambo abahesha umugisha

41 Mu gitondo Balaki ajyana Balamu, amuzamura umusozi witwa Bamotibali, yitegera impera imwe y'ubwo bwoko.

(Kubara 22:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda