• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Numbers 23

Numbers 22 / Numbers 24

1 Balamu abwira Balaki ati"Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi." 

2 Balaki abigenza uko Balamu amubwiye. Balaki na Balamu batambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama. 

3 Balamu abwira Balaki ati"Hagarara iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira." Ajya mu mpinga y'ibiharabuge. 

4 Imana isanganira Balamu arayibwira ati"Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama." 

5 Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balamu aramubwira ati"Subira kuri Balaki uvuga utya." 

6 Amusubiraho asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu bose, iruhande rw'ibitambo bye byoshejwe. 

7 Aca umugani uhanura ati"Mu Aramu ni ho Balaki yankuye, Umwami w'i Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba. Ati 'Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo, Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.' 

8 Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye? 

9 Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y'ibitare, Nkabwitegera ndi mu mpinga z'imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo, Ntibuzabarwa mu mahanga. 

10 Ni nde ubasha kubara umukungugu w'ubwoko bwa Yakobo? Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy'Abisirayeli? Icyampa nkipfira nk'uko abakiranutsi bapfa, Iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo!" 

11 Balaki abwira Balamu ati"Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?" 

12 Aramusubiza ati"Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?" 

13 Balaki aramubwira ati"Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubitegera, kuko witegeye impera imwe yabo gusa ntubitegere bose, abe ari ho ubamvumirira." 

14 Amujyana mu ishyamba ry'i Sofimu amugeza mu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi n'isekurume y'intama ku gicaniro cyose. 

15 Balamu abwira Balaki ati"Hagarara hano iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpurire n'Uwiteka hariya." 

16 Uwiteka asanganira Balamu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati"Subira kuri Balaki uvuge utya." 

17 Asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu iruhande rw'ibitambo bye. Balaki aramubaza ati"Uwiteka yavuze iki?" 

18 Aca umugani uhanura ati"Haguruka Balaki wumve, Ntegera ugutwi, mwene Sipori. 

19 Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza? 

20 Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura. 

21 Ntibonye gukiranirwa k'ubwoko bwa Yakobo, Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli, Uwiteka Imana iri kumwe na bo, Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu. 

22 Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana, Ifite amaboko nk'ay'imbogo. 

23 Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo, Nta bupfumu buri mu Bisirayeli, Mu gihe cyategetswe Abayakobo n'Abisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora. 

24 Dore ubwo bwoko bubaduka nk'intare y'ingore, Buvumbuka nk'intare y'ingabo. Ntizaryama itararya umuhigo, Itaranywa amaraso y'abishwe." 

25 Balaki abwira Balamu ati"Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke." 

26 Maze Balamu abwira Balaki ati"Sinakubwiye nti 'Icyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukora'? " 

27 Balaki abwira Balamu ati"Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda ko ubamvumirirayo. 

28 Balaki ajyana Balamu mu mpinga ya Pewori, harengeye ubutayu." 

29 Balamu abwira Balaki ati"Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi." 

30 Balaki abigenza uko Balamu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama.

(Kubara 23:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda