• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Numbers 25

Numbers 24 / Numbers 26

1 Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n'Abamowabukazi, 

2 kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry'ibitambo by'imana zabo. Abantu bagatonora bakikubita hasi imbere y'imana zabo. 

3 Abisirayeli bifatanya na Bali y'i Pewori, bikongereza uburakari bw'Uwiteka. 

4 Uwiteka abwira Mose ati"Teranya abatware b'abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y'Uwiteka ku zuba, kugira ngo uburakari bw'Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli." 

5 Mose abwira abacamanza b'Abisirayeli ati"Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bali y'i Pewori." 

6 Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y'iteraniro ry'Abisirayeli, baririra ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. 

7 Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, abibonye ahaguruka hagati mu iteraniro, yenda icumu 

8 akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n'uwo mugore rimufata ku nda ye. Mugiga ishira ubwo mu Bisirayeli. 

9 Abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine. 

10 Uwiteka abwira Mose ati 

11 "Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye. 

12 Nuko none vuga uti 'Dore muhaye isezerano ryanjye ry'amahoro, 

13 rizamubera hamwe n'urubyaro rwe isezerano ry'ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.' " 

14 Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware w'inzu ya ba sekuruza wo mu Basimeyoni. 

15 Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umutware w'ab'inzu ya ba sekuruza y'Abamidiyani. 

16 Uwiteka abwira Mose ati 

17 "Girira Abamidiyani nk'ababisha ubice, 

18 kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kubohesha uburiganya mu by'i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo, umukobwa w'umutware w'Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n'iby'i Pewori."

(Kubara 25:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda