• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Numbers 26

Numbers 25 / Numbers 27

1 Hanyuma ya mugiga iyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati 

2 "Mubare umubare w'iteraniro ry'Abisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isaga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nk'uko amazu ya ba sekuru ari." 

3 Mose na Eleyazari umutambyi bababwirira mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko bati 

4 "Abamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isaga abe ari bo babarwa", uko Uwiteka yategetse Mose n'Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa. 

5 Rubeni ni we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubeni ni aba: Henoki wakomotsweho n'umuryango w'Abahenoki, na Palu wakomotsweho n'umuryango w'Abapalu, 

6 na Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Karumi wakomotsweho n'Abakarumi. 

7 Iyo ni yo miryango y'Abarubeni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itatu. 

8 Bene Palu ni Eliyabu. 

9 Bene Eliyabu ni Nemuweli na Datani na Abiramu. Abo ni bo Datani na Abiramu, ba bandi bahamagarwaga mu iteraniro bagomeye Mose na Aroni. Bafatanije n'iteraniro rya Kora ubwo bagomeraga Uwiteka, 

10 ubutaka bukasama bukaAbamirana na Kora ubwo iryo teraniro ryapfaga, umuriro ugakongora abagabo magana abiri na mirongo itanu, bakaba akabarore. 

11 Ariko abahungu ba Kora ntibaragapfa. 

12 Bene Simiyoni nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Nemuweli wakomotsweho n'umuryango w'Abanemuweli, na Yamini wakomotsweho n'umuryango w'Abayamini, na Yakini wakomotsweho n'umuryango w'Abayakini, 

13 na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera, na Shawuli wakomotsweho n'umuryango w'Abashawuli. 

14 Iyo ni yo miryango y'Abasimeyoni, bose bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana abiri. 

15 Bene Gadi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Sefoni wakomotsweho n'umuryango w'Abasefoni, na Hagi wakomotsweho n'umuryango w'Abahagi, na Shuni wakomotsweho n'umuryango w'Abashuni, 

16 na Ozini wakomotsweho n'umuryango w'Abozini, na Eri wakomotsweho n'umuryango w'Aberi, 

17 na Arodi wakomotsweho n'umuryango w'Abarodi, na Areli wakomotsweho n'umuryango w'Abareli. 

18 Iyo ni yo miryango y'Abagadi. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye na magana atanu. 

19 Bene Yuda ni Eri na Onani. Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy'i Kanani. 

20 Bene Yuda nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shela wakomotsweho n'umuryango w'Abashela, na Peresi wakomotsweho n'umuryango w'Abaperesi, na Zera wakomotsweho n'umuryango w'Abazera. 

21 Bene Peresi ni aba: Hesironi wakomotsweho n'umuryango w'Abahesironi, na Hamuli wakomotsweho n'umuryango w'Abahamuli. 

22 Iyo ni yo miryango y'Abayuda. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ndwi n'ibihumbi bitandatu na magana atanu. 

23 Bene Isakari nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Tola wakomotsweho n'umuryango w'Abatola, na Puwa wakomotsweho n'umuryango w'Abapuwa, 

24 na Yashubu wakomotsweho n'umuryango w'Abayashubu, na Shimuroni wakomotsweho n'umuryango w'Abashimuroni. 

25 Iyo ni yo miryango y'Abisakari. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana atatu. 

26 Bene Zebuluni nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Seredi wakomotsweho n'umuryango w'Abaseredi, na Eloni wakomotsweho n'umuryango w'Abeloni, na Yahileli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahileli. 

27 Iyo ni yo miryango y'Abazebuluni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu na magana atanu. 

28 Bene Yosefu nk'uko imiryango yabo iri, ni Manase na Efurayimu. 

29 Bene Manase ni aba: Makiri wakomotsweho n'umuryango w'Abamakiri, Makiri yabyaye Gileyadi. Gileyadi yakomotsweho n'umuryango w'Abagileyadi. 

30 Bene Gileyadi ni aba: Yezeri wakomotsweho n'umuryango w'Abayezeri, na Heleki wakomotsweho n'Abaheleki, 

31 na Asiriyeli wakomotsweho n'umuryango w'Abasiriyeli, na Shekemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashekemu, 

32 na Shemida wakomotsweho n'umuryango w'Abashemida, na Heferi wakomotsweho n'umuryango w'Abaheferi. 

33 Selofehadi mwene Heferi ntiyabyaye abahungu, ahubwo yabyaye abakobwa. Kandi abakobwa ba Selofehadi bitwa Mahila na Nowa, na Hogila na Miluka na Tirusa. 

34 Iyo ni yo miryango y'Abamanase. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi. 

35 Bene Efurayimu nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shutela wakomotsweho n'umuryango w'Abashutela, na Bekeri wakomotsweho n'umuryango w'Ababekeri, na Tahani wakomotsweho n'umuryango w'Abatahani. 

36 Bene Shutela ni aba: Erani wakomotsweho n'umuryango w'Aberani. 

37 Iyo ni yo miryango y'Abefurayimu. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana atanu. Abo ni bo buzukuruza ba Yosefu nk'uko imiryango yabo iri. 

38 Bene Benyamini nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Bela wakomotsweho n'umuryango w'Ababela, na Ashibeli wakomotsweho n'umuryango w'Abashibeli, na Ahiramu wakomotsweho n'umuryango w'Abahiramu, 

39 na Shufamu wakomotsweho n'umuryango w'Abashufamu, na Hufamu wakomotsweho n'umuryango w'Abahufamu. 

40 Bene Bela ni Arudi na Namani. Arudi yakomotsweho n'umuryango w'Abarudi. Namani yakomotsweho n'umuryango w'Abanamani. 

41 Abo ni bo buzukuruza ba Benyamini nk'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu. 

42 Bene Dani nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Shuhamu yakomotsweho n'umuryango w'Abashuhamu. Uwo ni wo wakomotsweho n'imiryango y'Abadani nk'uko imiryango yabo iri. 

43 Imiryango y'Abashuhamu yose, ababazwe bo muri yo bose bari inzovu esheshatu n'ibihumbi bine na magana ane. 

44 Bene Asheri nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Imuna wakomotsweho n'umuryango w'Abimuna, na Ishivi wakomotsweho n'umuryango w'Abishivi, na Beriya wakomotsweho n'umuryango w'Ababeriya. 

45 Bene Beriya bakomotsweho n'iyi miryango: Heberi yakomotsweho n'umuryango w'Abaheberi. Malikiyeli yakomotsweho n'umuryango w'Abamalikiyeli. 

46 Umukobwa wa Asheri yitwa Sara. 

47 Iyo ni yo miryango yakomotse kuri bene Asheri. Ababazwe bo muri yo bari inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane. 

48 Bene Nafutali nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Yahiseli wakomotsweho n'umuryango w'Abayahiseli, na Guni wakomotsweho n'umuryango w'Abaguni, 

49 na Yeseri wakomotsweho n'umuryango w'Abayeseri, na Shilemu wakomotsweho n'umuryango w'Abashilemu. 

50 Iyo ni yo miryango y'Abanafutali nk'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana ane. 

51 Abo ni bo babazwe bo mu Bisirayeli, bose bari uduhumbi dutandatu n'igihumbi na magana arindwi na mirongo itatu. 

52 Uwiteka abwira Mose ati 

53 "Abo azabe ari bo bagabanywa igihugu ho gakondo, nk'uko umubare w'amazina yabo uri. 

54 Abaruta abandi ubwinshi uzabahe gakondo nini, abake uzabahe gakondo nto. Umuryango wose uzahabwe gakondo ihwanye n'umubare w'ababazwe bo muri wo. 

55 Ariko igihugu kizagabanywe n'ubufindo, gakondo zabo zose zizitirirwe amazina y'imiryango ya ba sekuruza. 

56 Uko ubufindo buzategeka, azabe ari ko gakondo yabo igabanywa abenshi n'abake." 

57 Ababazwe bo mu Balewi nk'uko imiryango yabo iri ni aba: Gerushoni yakomotsweho n'umuryango w'Abagerushoni. Kohati yakomotsweho n'umuryango w'Abakohati. Merari yakomotsweho n'umuryango w'Abamerari. 

58 Iyi ni yo miryango y'Abalewi: umuryango w'Abalibuni n'uw'Abaheburoni, n'uw'Abamahali n'uw'Abamushi n'uw'Abakora. Kandi Kohati yabyaye Amuramu. 

59 Muka Amuramu yitwa Yokebedi mwene Lewi, yabyariye muri Egiputa. Abyarana na Amuramu Aroni na Mose, na Miriyamu mushiki wabo. 

60 Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. 

61 Nadabu na Abihu, bapfuye ubwo boseserezaga umuriro udakwiriye imbere y'Uwiteka. 

62 Ababazwe bo muri bo bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bitatu, abahungu n'abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse. Kandi ntibarakabaranwa n'Abisirayeli bandi, kuko batahawe gakondo mu Bisirayeli. 

63 Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazari umutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko. 

64 Ariko muri bo ntihaba n'umwe wo mu bari babazwe na Mose na Aroni umutambyi, babariye Abisirayeli mu butayu bwa Sinayi. 

65 Kuko Uwiteka yari yavuze ati"Ntibazabura gupfira mu butayu." Ntihasigara n'umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.

(Kubara 26:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda