• AHABANZA
  • BIBILIYA
    • Isezerano rya Kera
    • Isezerano Rishya
  • INYIGISHO
    • Inyigisho z'amajwi
    • Inyigisho z'amashusho
    • Inyigisho zanditse
  • WORSHIP SONGS LYRCS ( INDIRIMBO)
    • Indirimbo Zamajwi
    • MUSIC VIDEOS
    • Lyrics
  • AMAKURU
  • Akira Yesu
  • Twandikire

Radio YA
Air Radio
Yesu Aragukunda
0:00

Kumva Radio gusa

cyangwa

Numbers 27

Numbers 26 / Numbers 28

1 Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, wa Gileyadi, wa Makiri, wa Manase, bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu. Aya ni yo mazina y'abakobwa ba Selofehadi: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa. 

2 Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi, n'abatware n'iteraniro ryose ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, baravuga bati: 

3 "Data yapfiriye mu butayu, kandi ntiyari mu iteraniro ry'abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kora, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu. 

4 Ni iki gikuza izina rya data mu muryango we? Ni uko atabyaye umuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa data." 

5 Mose ashyira Uwiteka urubanza rwabo. 

6 Uwiteka abwira Mose ati 

7 "Abakobwa ba Selofehadi baburanye iby'ukuri, ntuzabure kubaha gakondo muri bene wabo wa se, uzatume baragwa gakondo ya se. 

8 Kandi ubwire Abisirayeli uti 'Umuntu napfa adasize abahungu, muzatume umukobwa we aragwa gakondo ye. 

9 Nadasiga umukobwa, muzahe bene se gakondo ye. 

10 Nadasiga bene se, muzahe ba se wabo gakondo ye. 

11 Nadasiga ba se wabo, uzahe gakondo ye mwene wabo urushaho kumuba bugufi mu muryango we, abe ari we uyenda. Iryo ribere Abisirayeli itegeko ritegeka uko baca imanza, uko Uwiteka yategetse Mose.' " 

12 Uwiteka abwira Mose ati"Uzazamuke uyu musozi wa Abarimu, witegere igihugu nahaye Abisirayeli. 

13 Numara kucyitegera nawe uzapfa, usange ubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yabusanze, 

14 kuko mwagomereye itegeko ryanjye mu butayu bwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntimwerekanire kwera kwanjye ku mazi mu maso yaryo." Ayo ni yo mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini. 

15 Mose abwira Uwiteka ati 

16 "Uwiteka, Imana y'imyuka y'abafite umubiri bose, atoranye umuntu wo gutwara iteraniro, 

17 wo kubajya imbere ava mu rugo akabahura, no kubajya imbere arugarukamo akabacyura, kugira ngo iteraniro ry'Uwiteka ritamera nk'intama zitagira umwungeri." 

18 Uwiteka abwira Mose ati"Jyana Yosuwa mwene Nuni, umuntu urimo Umwuka, umurambikeho ikiganza. 

19 Umushyire imbere ya Eleyazari umutambyi n'iteraniro ryose, umwihanangirize mu maso yabo.  

20 Kandi umuhe ku cyubahiro cyawe, kugira ngo iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye rimwumvira. 

21 Kandi ajye ahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, na we ajye imbere yanjye amumbarishirize kungura inama kwa Urimu. Eleyazari azabe ari we ujya ategeka kwahuka kwabo no gucyurwa kwabo, kwa Yosuwa n'Abisirayeli bose, iteraniro ryabo ryose." 

22 Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse: ajyana Yosuwa amushyira imbere ya Eleyazari umutambyi n'iteraniro ryose, 

23 amurambikaho ibiganza aramwihanangiriza, uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Mose.

(Kubara 27:1;9)

Akira Yesu

Latest Amakuru...

Umwuka Wera ni Iki?
Benshi bafata Umwuka Wera nk'ibintu bitumvikana neza, cyangwa nk’imbaraga zitagaragara. Ariko Umwuka Wera si ikintu. Ni Umuntu, niwe wa Gatatu mu Butatu Bwera
Soma Na inshi...

Kumenyesha amakuru

Imeri: info@yesuaragukunda.org
Aderesi:
Kigali - Rwanda

Ihuza ryihuse....

Nta bihuza byihuse byabitswe.
© 2014-2025 yesuaragukunda