1 Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti"Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z'umujinya w'Imana."
2 Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n'ibisebe bikomeye bibi.
3 Uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk'ay'intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa.
4 Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n'imigezi n'amasoko, na byo bihinduka amaraso.
5 Numva marayika w'amazi avuga ati"Wa Wera we, uriho kandi wahozeho kandi uzahoraho, uri umukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse.
6 Bavushije amaraso y'abera n'ay'abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye."
7 Numva igicaniro kivuga kiti"Yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay'ukuri no gukiranuka."
8 Nuko marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantu umuriro.
9 Abantu botswa n'icyokere cyinshi, batuka izina ry'Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibihana ngo bayihimbaze.
10 Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y'ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo,
11 kandi kuribwa kwabo n'ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir'ijuru, ntibihana imirimo yabo.
12 Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y'Abami baturuka iburasirazuba yitegurwe.
13 Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w'ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n'ibikeri,
14 kuko ari yo myuka y'abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga Abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose.
15 (Dore nzaza nk'umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z'ubwambure bwe.)
16 Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.
17 Marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere. Ijwi rirenga rivugira mu rusengero kuri ya ntebe riti"Birarangiye!"
18 Habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, habaho n'igishyitsi cyinshi, igishyitsi gikomeye gityo nticyigeze kubaho uhereye aho abantu babereye mu isi.
19 Wa mudugudu ukomeye ugabanywamo gatatu, imidugudu y'abanyamahanga iragwa. Babuloni ikomeye yibukwa imbere y'Imana, ngo ihabwe agacuma k'inzoga, ari yo nkazi y'umujinya wayo.
20 Ibirwa byose birahunga kandi imisozi ntiyaboneka.
21 Urubura rukomeye rumanukira abantu ruvuye mu ijuru, ibuye ryarwo rimwe riremera nk'italanto. Icyo cyago cy'urubura gituma abantu batuka Imana, kuko icyago cyarwo gikomeye cyane.