1 Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by'imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w'Imana wuzurira.
2 Mbona igisa n'inyanja y'ibirahuri bivanze n'umuriro, mbona n'abatabarutse banesheje ya nyamaswa n'igishushanyo cyacyo n'umubare w'izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y'ibirahuri bafite inanga z'Imana,
3 baririmba indirimbo ya Mose imbata y'Imana n'indirimbo y'Umwana w'Intama bati"Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w'amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n'ukuri.
4 Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe."
5 Hanyuma y'ibyo mbona urusengero rw'ihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye,
6 ruvamo ba bamarayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y'ibitare itanduye irabagirana, kandi bambaye imishumi y'izahabu mu bituza.
7 Kimwe muri bya bizima bine giha abo bamarayika barindwi inzabya ndwi z'izahabu, zuzuye umujinya w'Imana ihoraho iteka ryose.
8 Rwa rusengero rwuzura umwotsi uva mu bwiza bw'Imana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu n'umwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by'abo bamarayika barindwi byarangiriye.