1 Nuko ngiye kubona mbona Umwana w'Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n'abantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine, bafite izina rye n'izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.
2 Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk'iry'amazi menshi asuma, kandi nk'iry'inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga zabo,
3 baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y'ubwami n'imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi.
4 Abo ni bo batandujwe n'abagore kuko ari abari. Abo ni bo bakurikira Umwana w'Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w'Intama.
5 Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge.
6 Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw'iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose, n'indimi zose n'amoko yose.
7 Avuga ijwi rirenga ati"Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasoko."
8 Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati"Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi bwawo."
9 Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati"Umuntu naramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,
10 uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w'Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k'umujinya wayo. Kandi azababazwa n'umuriro n'amazuku imbere y'abamarayika bera, n'imbere y'Umwana w'Intama.
11 Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n'igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy'izina ryayo."
12 Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri, bitondera amategeko y'Imana bakagira kwizera nk'ukwa Yesu.
13 Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti"Andika uti 'Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.' " Umwuka na we aravuga ati"Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye."
14 Mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa n'Umwana w'umuntu, wambaye ikamba ry'izahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze.
15 Marayika wundi ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati"Ahuramo umuhoro wawe, usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane."
16 Nuko uwicaye ku gicu yahura umuhoro we mu isi, isi irasarurwa.
17 Marayika wundi ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye.
18 Hakurikiraho undi uvuye mu gicaniro ari we mutware w'umuriro, arangurura ijwi abwira wa marayika wundi ufite umuhoro utyaye ati"Ahura umuhoro wawe utyaye, uce amaseri yo ku muzabibu w'isi kuko inzabibu zawo zinetse."
19 Nuko marayika yahura umuhoro we mu isi, aca imbuto z'umuzabibu w'isi azijugunya mu muvure munini w'umujinya w'Imana.
20 Uwo muvure wengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu, uvamo amaraso agera ku mikoba yo ku majosi y'amafarashi, ageza sitadiyo igihumbi na magana atandatu.