1 Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n'imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.
2 Iyo nyamaswa nabonye yasaga n'ingwe, amajanja yayo yasaga n'aya aruko, akanwa kayo kasaga n'ak'intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n'intebe yacyo y'ubwami, n'ubutware bukomeye.
3 Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n'ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.
4 Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n'iyo nyamaswa bati"Ni nde uhwanye n'iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?"
5 Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n'ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n'abiri.
6 Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n'ihema ryayo n'ababa mu ijuru.
7 Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n'amoko yose, n'indimi zose n'amahanga yose.
8 Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw'isi.
9 Ufite ugutwi niyumve.
10 Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri no kwizera kwabo.
11 Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk'ay'umwana w'intama, ivuga nk'ikiyoka.
12 Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n'abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,
13 kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y'abantu.
14 Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n'inkota ikabaho.
15 Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.
16 Itera bose aboroheje n'abakomeye, n'abatunzi n'abakene, n'ab'umudendezo n'ab'imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga,
17 kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w'izina ryayo.
18 Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w'iyo nyamaswa kuko ari umubare w'umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n'itandatu.