1 Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y'ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry'inyenyeri cumi n'ebyiri,
2 kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n'ibise.
3 Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.
4 Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy'inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsotsobe.
5 Abyara umwana w'umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y'icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.
6 Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n'Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.
7 Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo.
8 Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.
9 Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.
10 Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti"Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y'Imana yacu.
11 Na bo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.
12 Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito."
13 Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihiga wa mugore wabyaye umuhungu.
14 Umugore ahabwa amababa abiri y'ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n'ibihe n'igice cy'igihe, arindwa icyo kiyoka.
15 Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk'uruzi inyuma y'uwo mugore kugira ngo amutembane.
16 Ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imira uruzi cya kiyoka cyaciriye.
17 Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.