1 Bampa urubingo rusa n'inkoni bati"Haguruka ugere urusengero rw'Imana n'igicaniro n'abasengeramo,
2 ariko urugo rw'urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n'abiri bawukandagira.
3 Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira."
4 Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n'ibitereko by'amatabaza bibiri, bihagarara imbere y'Umwami w'isi.
5 Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.
6 Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.
7 Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibice.
8 Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y'umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.
9 Nuko abo mu moko n'imiryango n'indimi n'amahanga, bazamara iminsi itatu n'igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.
10 Abari mu isi bazazishima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.
11 Iyo minsi itatu n'igice ishize, umwuka w'ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.
12 Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti"Nimuzamuke muze hano." Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
13 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana nyir'ijuru.
14 Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
15 Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo"Ubwami bw'isi bubaye ubw'Umwami wacu n'ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose."
16 Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y'Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati
17 "Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukima.
18 Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n'icyo kugororereramo abagaragu b'imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n'abubaha izina ryawe, aboroheje n'abakomeye, kandi n'igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi."
19 Urusengero rw'Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y'isezerano ryayo, habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, n'igishyitsi n'urubura rwinshi.