1 Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n'izuba, ibirenge bye bisa n'inkingi z'umuriro.
2 Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy'iburyo ku nyanja, n'icy'ibumoso agishyira ku butaka.
3 Arangurura ijwi rirenga nk'uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw'inkuba kuvuga amajwi yako.
4 Kandi guhinda kurindwi kw'inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti"Iby' uko guhinda kurindwi kw'inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike."
5 Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw'iburyo, agutunga mu ijuru
6 arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n'ibirimo, n'isi n'ibiyirimo n'inyanja n'ibiyirimo ati"Ntihazabaho igihe ukundi,
7 ahubwo mu minsi y'ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw'Imana buzaba busohoye nk'uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi."
8 Nuko rya jwi numvise rivugira mu ijuru, nongera kuryumva rimbwira riti"Genda wende ka gatabo kabumbutse kari mu intoki za marayika uhagaze ku nyanja no ku butaka."
9 Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti"Mpa ako gatabo." Aransubiza ati"Enda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk'ubuki."
10 Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk'ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa.
11 Arambwira ati"Ukwiriye kongera guhanura iby'amoko menshi n'amahanga menshi, n'indimi nyinshi n'Abami benshi."