1 Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rw'ikuzimu.
2 Ifungura urwobo rw'ikuzimu ruvamo umwotsi ucumba nk'uw'itanura rinini, izuba n'ikirere byijimishwa n'umwotsi wo muri urwo rwobo.
3 Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwa ubushobozi bwo gukora ibyo sikorupiyo zo mu isi zibasha gukora.
4 Ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cy'Imana mu ruhanga rwabo.
5 Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu.
6 Muri iyo minsi abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona na hato, bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.
7 Ishusho y'izo nzige yasaga n'iy'amafarashi yiteguriwe intambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa n'amakamba asa n'izahabu, mu maso hazo hasa n'ah'abantu.
8 Kandi zari zifite ubwoya busa n'umusatsi w'abagore, amenyo yazo yasaga n'ay'intare.
9 Zari zifite n'ibikingira ibituza bisa n'ibyuma, guhinda kw'amababa yazo kwari kumeze nko guhinda kw'amagare akururwa n'amafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara.
10 Kandi zari zifite imirizo nk'iya sikorupiyo zifite n'imbori mu mirizo yazo, zihabwa kubabaza abantu amezi atanu.
11 Zari zifite n'umwami wazo ari we marayika w'ikuzimu, mu Ruheburayo yitwa Abadoni naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni.
12 Ishyano rya mbere rirashize, dore ayandi mahano abiri ari bukurikireho.
13 Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y'igicaniro cy'izahabu kiri imbere y'Imana,
14 ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda riti"Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate."
15 Nuko abo bamarayika bane bari biteguriwe iyo saha n'uwo munsi n'uko kwezi n'uwo mwaka, babohorerwa kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy'abantu.
16 Umubare w'ingabo z'abarwanira ku mafarashi wari uduhumbagiza magana abiri, umubare wabo narawumvise.
17 Kandi nerekwa amafarashi n'abari bayicayeho. Bari bambaye ibyuma bikingira ibituza bisa n'umuriro na huwakinto n'amazuku. Imitwe y'ayo mafarashi yasaga n'iy'intare, mu kanwa kayo havagamwo umuriro n'umwotsi n'amazuku.
18 Kimwe cya gatatu cy'abantu cyicwa n'ibyo byago uko ari bitatu, ari byo umuriro n'umwotsi n'amazuku bivuye mu kanwa k'ayo mafarashi.
19 Kuko akanwa kayo n'imirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa n'incira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha.
20 Nyamara abantu basigaye batishwe n'ibyo byago, ntibarakihana imirimo y'intoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni n'ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa n'ibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda,
21 habe ngo bihane ubwicanyi bwabo cyangwa uburozi, cyangwa ubusambanyi cyangwa ubujura.