1 Hanyuma y'ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n'iry'abantu benshi bavuga bati "Haleluya! Agakiza n'icyubahiro n'ubutware ni iby'Imana yacu,
2 Kuko amateka yayo ari ay'ukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyibwe, kandi imuhoreye amaraso y'Imabata zayo."
3 Barongeye bati "Haleluya! Umwotsi we uhora ucumba iteka ryose."
4 Nuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya bizima bine bikubita hasi, basenga Imana yicara kuri irya ntebe bati "Amen, Haleluya!"
5 Ijwi riva kuri iyo ntebe riti "Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese, namwe abayubaha, aboroheje n'abakomeye!"
6 Numva ijwi risa n'iry'abantu benshi n'irisa n'iry'amazi menshi asuma n'irisa n'iryo guhinda kw'inkuba gukomeye kwinshi rivuga iti " Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishobora byose iri ku ngoma!
7 Tunezerwe twishimye, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw'Umwana w'Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye,
8 kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana utanduye." (uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera.)
9 Arambwira ati "Andika uti 'Hahirwa abatorewe ubukwe bw'Umwana w'Intama.'" Kandi ati" Ayo ni amagambo y'ukuri kw'Imana."
10 Nikubita imbere y'ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati "Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene so bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ariyo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w'ubuhanuzi."
11 Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru. Uhetswe na yo yitwa uwo kwizerwa, kandi uw'ukuri. Niwe uca Imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye.
12 Amaso ye ni ibirimi by'umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n'umuntu wese keretse we wenyine.
13 Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi kandi yitwa Jambo ry'Imana.
14 Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n'amafarashi y'umweru, zambaye imyenda y'ibitare myiza, yera kandi itaruye.
15 Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y'icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure y'inkazi y'umujinya w'Imana Ishoborabyose.
16 Kandi umwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W'ABAMI,N'UMUTWARE UTWARA ABATWARE.
17 Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati"Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira,
18 murye intumbi z'abami n'iz'abatware b'ingabo n'iz'ab'ubushobozi, n'iz'amafarashi n'iz'abahekwa na yo n'iz'abantu bose, ab'umudendezo nab'imbata, aboroheje n'abakomeye."
19 Nuko mbona ya nyamaswa n'abami bo mu isi n'ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n'ingabo ze.
20 Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari bazima.
21 Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k'Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo.