1 Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n'umunyururu munini mu ntoki ze.
2 Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi,
3 akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.
4 Mbona intebe z'ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka y'abaciwe ibihanga babahora guhamya kwa Yesu n'ijambo ry'Imana, ari bo bataramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.
5 Uwo ni wo muzuko wa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.
6 Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b'Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.
7 Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe.
8 Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z'isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk'umusenyi wo ku nyanja.
9 Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y'ingabo z'abera n'umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru, ubatwike,
10 kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.
11 Mbona intebe y'ubwami nini yera mbona n'Iyicayeho, isi n'ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka.
12 Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.
13 Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n'Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.
14 Urupfu n'Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri.
15 Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.