1 Mbona ijuru rishya n'isi nshya, kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byashize, n'inyanja yari itakiriho.
2 Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk'uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.
3 Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti"Dore ihema ry'Imana riri hamwe n'abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.
4 Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize."
5 Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti"Dore byose ndabihindura bishya." Kandi iti"Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n'ay'ukuri."
6 Kandi iti"Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, Itangiriro n'iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y'amazi y'ubugingo.
7 Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.
8 Ariko abanyabwoba n'abatizera, n'abakora ibizira n'abicanyi, n'abasambanyi n'abarozi n'abasenga ibishushanyo n'abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari yo rupfu rwa kabiri."
9 Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by'imperuka, avugana nanjye arambwira ati"Ngwino nkwereke umugeni, umugore w'Umwana w'Intama."
10 Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana,
11 rufite ubwiza bw'Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n'ukw'ibuye ry'igiciro cyinshi cyane nk'ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk'isarabwayi.
12 Rufite inkike nini kandi ndende n'amarembo cumi n'abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y'imiryango cumi n'ibiri y'abana ba Isirayeli.
13 Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n'iburengerazuba hariho amarembo atatu.
14 Inkike z'urwo rurembo zifite imfatiro cumi n'ebyiri, zanditsweho amazina cumi n'abiri y'intumwa cumi n'ebyiri z'Umwana w'Intama.
15 Uwavuganaga nanjye yari afite urugero rw'urubingo rw'izahabu, kugira ngo agere urwo rurembo n'amarembo yarwo n'inkike zarwo.
16 Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n'ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyo inzovu n'ibihumbi bibiri, uburebure bw'umurambararo n'ubugari n'uburebure bw'igihagararo birangana.
17 Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n'ine, akurikije urugero rw'abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw'abamarayika.
18 Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk'ibirahuri byiza.
19 Imfatiro z'inkike z'urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y'igiciro cyinshi y'amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido,
20 urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n'ebyiri rwari ametusito.
21 Amarembo uko ari cumi n'abiri, yari imaragarita cumi n'ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n'ibirahuri bibonerana.
22 Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n'Umwana w'Intama ari bo rusengero rwarwo.
23 Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n'izuba cyangwa n'ukwezi, kuko ubwiza bw'Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w'Intama ari we tabaza ryarwo.
24 Amahanga azagendera mu mucyo warwo, Abami bo mu si bazaneyo ubwiza bwabo.
25 Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo.
26 Kandi bazazanayo ubwiza n'icyubahiro by'amahanga.
27 Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama.