1 Anyereka uruzi rw'amazi y'ubugingo rubonerana nk'isarabwayi, ruva ku ntebe y'Imana n'Umwana w'Intama,
2 rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y'urwo ruzi, hariho igiti cy'ubugingo cyera imbuto z'uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z'uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga.
3 Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y'Imana n'Umwana w'Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.
4 Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.
5 Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n'itabaza cyangwa kuvirwa n'izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.
6 Arambwira ati"Ayo magambo ni ayo kwizerwa n'ay'ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y'abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba.
7 Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo."
8 Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y'ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye.
9 Ariko arambwira ati"Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b'abahanuzi, n'uw'abitondera amagambo y'iki gitabo. Imana abe ari yo uramya."
10 Kandi arambwira ati"Amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi.
11 Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.
12 "Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
13 Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n'uwa nyuma, Itangiriro n'iherezo.
14 "Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy'ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.
15 Hanze hazaba imbwa n'abarozi n'abasambanyi, n'abicanyi n'abasenga ibishushanyo, n'umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.
16 "Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw'amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n'umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu."
17 Umwuka n'umugeni barahamagara bati"Ngwino!" Kandi uwumva nahamagare ati"Ngwino!" Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y'ubugingo ku buntu.
18 Uwumva wese amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ndamuhamiriza nti"Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
19 Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y'igitabo cy'ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy'ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo."
20 Uhamya ibyo aravuga ati"Yee, ndaza vuba." Amen, ngwino Mwami Yesu.
21 Ubuntu bw'Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.