1 Nuko ndabaza nti"Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?" Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.
2 Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati
3 "Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n'ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica."
4 Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti"Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bali."
5 Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw'ubuntu.
6 Ariko ubwo bibaye ku bw'ubuntu ntibikiri ku bw'imirimo, kuko bitabaye bityo ubuntu ntibwaba ari ubuntu.
7 Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima,
8 nk'uko byanditswe ngo"Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n'amaso atabona, n'amatwi atumva." Uko ni ko bikimeze na bugingo n'ubu.
9 Kandi Dawidi yaravuze ati"Ameza yabo ababera nk'umutego n'ikigoyi, N'igisitaza n'ingaruka mbi.
10 Amaso yabo ahumwe be kureba, Kandi ugumye kubaheta umugongo iminsi yose."
11 Nuko ndabaza nti"Basitariye kugwa rwose?" Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari.
12 Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutuba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!
13 Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga
14 kugira ngo ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo.
15 Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n'Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?
16 Ubwo ifu y'umuganura ari iyera, n'irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n'amashami na yo ni ko ari.
17 Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk'ingurukira hagati y'amashami, ugasangira na yo amakakama y'igishyitsi cya elayo,
18 ntukirarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi.
19 Ahari wavuga uti"Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho."
20 Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye,
21 kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.
22 Nuko urebe kugira neza kw'Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa.
23 Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk'ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho.
24 Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk'ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?
25 Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby'iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.
26 Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk'uko byanditswe ngo"Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana."
27 "Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, Ubwo nzabakuraho ibyaha."
28 Ku by'ubutumwa bwiza babaye abanzi b'Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n'Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza,
29 kuko impano z'Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.
30 Nk'uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw'ubugome bwabo,
31 ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa ,
32 kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.
33 Mbega uburyo ubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka.
34 Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we?
35 Ni nde wabanje kumuha ngo azamwiture?
36 Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen.
(Abaroma 11:1;9)