1 Nuko bene Data, ndabin ginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.
2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
3 Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.
4 Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe,
5 natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.
6 Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk'uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana,
7 cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha,
8 cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe.
9 Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza.
10 Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we,
11 ku by'umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu.
12 Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye,
13 mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.
14 Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume.
15 Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira.
16 Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n'ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.
17 Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.
18 Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose.
19 Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo"Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka avuga."
20 Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe.
21 Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.
(Abaroma 12:1;9)