1 Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana.
2 Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza.
3 Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima,
4 kuko ari umukozi w'Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w'Imana, uhoresha umujinya ukora nabi.
5 Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n'umutima uhana.
6 Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b'Imana bitangiye gukora uwo murimo.
7 Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe.
8 Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko,
9 kuko ibi ngo"Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze" n'ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo"Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda."
10 Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko.
11 Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.
12 Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo.
13 Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.
14 Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.
(Abaroma 13:1;9)