1 Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z'ibyo ashidikanyaho.
2 Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa.
3 Urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza kuko Imana yamwemeye.
4 Uri nde wowe ucira umugaragu w'abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.
5 Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.
6 Urobanura umunsi awurobanura ku bw'Umwami wacu, urya arya ku bw'Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw'Umwami na we agashima Imana.
7 Nta muntu muri twe uriho ku bwe cyangwa upfa ku bwe.
8 Niba turiho turiho ku bw'Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw'Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab'Umwami
9 kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w'abapfuye n'abazima.
10 Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana,
11 kuko byanditswe ngo"Uwiteka aravuga ati 'Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana.' "
12 Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana.
13 Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se.
14 Ndabizi kandi nemejwe rwose n'Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.
15 Niba mwene So aterwa agahinda n'ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe.
16 Icyiza cyawe cye gusebywa,
17 kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.
18 Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n'abantu.
19 Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n'ibyo gukomezanya.
20 Ntimugasenye umurimo w'Imana ku bw'ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandi azabona ishyano.
21 Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege.
22 Mbese ufite kwizera? Niba ugufite ukwigumanire mu mutima wawe imbere y'Imana. Hahirwa uticira ho iteka ku byo yemeye.
23 Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha.
(Abaroma 14:1;9)