1 Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z'abadakomeye, ntitwinezeze.
2 Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze,
3 kuko Kristo na we atinejeje nk'uko byanditswe ngo"Ibitutsi bagututse byangezeho."
4 Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.
5 Nuko rero Imana nyir'ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk'uko Kristo Yesu ashaka,
6 kugira ngo muhimbaze Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n'umutima umwe n'akanwa kamwe.
7 Nuko mwemerane nk'uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe.
8 Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w'abakebwe wo kubagaburira iby'Imana ku bw'ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe,
9 kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk'uko byanditswe ngo"Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga, Kandi nzaririmbira izina ryawe."
10 Kandi ngo"Banyamahanga mwese mwe, mwishimane n'ubwoko bwayo."
11 Kandi ngo"Banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka, Kandi amoko yose amuhimbaze."
12 Yesaya na we yarabisongeye ati"Hazabaho igitsina cya Yesayi, Ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga, Ni na we abanyamahanga baziringira."
13 Imana nyir'ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n'amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n'imbaraga z'Umwuka Wera.
14 Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye n'ubwenge bwose mukaba mwashobora no guhugurana.
15 Nyamara muri uru rwandiko hamwe na hamwe nabandikiye ntabobera, nsa n'ubibutsa ku bw'ubuntu nahawe n'Imana,
16 yuko nkwiriye kuba umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburira ubutumwa bwiza bw'Imana nk'umutambyi, kugira ngo abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe n'Umwuka Wera.
17 Ni cyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo.
18 Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana.
19 Yampaye amagambo n'imirimo, n'imbaraga z'ibimenyetso bikomeye, n'ibitangaza n'imbaraga z'Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko.
20 Kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, ngo ntubaka ku rufatiro rwubatswe n'undi,
21 ahubwo ngo bimere nk'uko byanditswe ngo"Abatabwiwe ibye bazabibona, Kandi abatabyumvise bazabimenya."
22 Ni cyo cyatumye ngira igisibya kenshi kimbuza kuza iwanyu,
23 ariko none ubwo ntagifite aho nshigaje muri ibi bihugu, nkaba narahereye mu myaka myinshi nifuza kuza iwanyu,
24 ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugira ngo namwe mubone uko mumperekeza, njyeyo maze kubashira urukumbuzi ho hato.
25 Ariko none ndajya i Yerusalemu kugaburira abera,
26 kuko ab'i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b'i Yerusalemu.
27 Bashimye kuzibaha kandi babafitiye umwenda, kuko ubwo abanyamahanga basangiye iby'umwuka byabo, bafite umwenda wo kubafasha ku by'umubiri.
28 Nindangiza ibyo maze kubashyikiriza neza izo mbuto z'ubuntu, nzavayo nyure iwanyu njye i Sipaniya.
29 Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye.
30 Nuko ndabinginga bene Data, ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw'urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana
31 nkire ab'i Yudaya batanyumvira, kandi kugira ngo imfashanyo njyana i Yerusalemu zishimwe n'abera
32 mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda nduhukane namwe.
33 Imana nyir'amahoro ibane namwe mwese, Amen.
(Abaroma 15:1;9)