1 Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w'Itorero ry'i Kenkireya,
2 ngo mumwakire ku bw'Umwami wacu nk'uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye.
3 Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu,
4 kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n'amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima.
5 Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura w'abo muri Asiya bahindukiriye Kristo.
6 Muntahirize Mariya wabakoreye cyane.
7 Muntahirize na Andironiko na Yuniya dusangiye ubwoko, bari babohanywe nanjye ari ibirangirire mu ntumwa. Ni bo bambanjirije muri Kristo.
8 Muntahirize Ampuliyato uwo nkunda mu Mwami wacu.
9 Muntahirize Urubano ukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda.
10 Muntahirize Apele wemewe muri Kristo. Muntahirize abo mu bo kwa Arisitobulo.
11 Muntahirize Herodiyoni dusangiye ubwoko. Muntahirize abo mu bo kwa Narukiso bari mu Mwami wacu.
12 Muntahirize Tirufayina na Tirufosa bakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusi ukundwa, wakoreye mu Mwami cyane.
13 Muntahirize Rufo watoranijwe mu Mwami, na nyina ni nka mama.
14 Muntahirize Asunkirito na Fulegoni, na Herume na Patiroba, na Heruma na bene Data bari hamwe na bo.
15 Muntahirize Filologo na Yuliya, na Neru na mushiki we, na Olumpa n'abera bose bari hamwe nabo.
16 Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya.
17 Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n'ibigusha binyurana n'ibyo mwize, mubazibukire
18 kuko abameze batyo atari imbata z'Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz'inda zabo, kandi imitima y'abatagira uburiganya bayohesha amagambo meza n'ibyo kubanezeza.
19 Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbishimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukaba abaswa mu bibi.
20 Imana nyir'amahoro izamenagurira Satani munsi y'ibirenge byanyu bidatinze. Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
21 Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiye ubwoko.
22 Nanjye Terutiyo wanditse uru rwandiko mu Mwami wacu, ndabatashya.
23 Gayo arabatashya, uncumbikiye kandi agacumbikira abo mu Itorero bose. Erasito ubika impiya z'umusoro w'ab'uyu mudugudu, na Kwaruto mwene Data barabatashya.[
24 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese, Amen.]
25 Imana ibasha kubakomeresha ubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza n'ibanga ryahishwe uhereye kera kose,
26 ariko noneho rikaba rihishuwe ku bw'itegeko ry'Imana ihoraho, kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bimenyeshwe n'abanyamahanga, bibayobore inzira yo kumvira no kwizera.
27 Icyubahiro kibe icy'Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.
(Abaroma 16:1;9)